00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yashinje igihugu cy’i Burayi gushaka guhirika ubutegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 May 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Leta ya Mali yatangaje ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo kuwa Gatatu ushize ryari ryihishwe inyuma na bimwe mu bihugu by’i Burayi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo inzego z’umutekano za Mali zatangaje ko mu cyumweru gishize zabashije kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goita.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Colonel Abdoulaye Maiga yabwiye televiziyo y’igihugu ko hari igihugu cy’i Burayi cyafashije abasirikare bashatse guhirika ubutegetsi.

Ntabwo Colonel Abdoulaye Maiga yigeze atangaza amazina y’icyo gihugu, gusa haketswe u Bufaransa bumaze iminsi budacana uwaka na Mali.

Ubwumvikane buke n’u Bufaransa bwatumye icyo gihugu cy’i Burayi kivana ingabo zacyo muri Mali zari zimaze imyaka icyenda zirwanya imitwe y’iterabwoba.

Maiga yavuze ko abashatse guhirika ubutegetsi bari bagamije kuburizamo intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano n’amahoro bya Mali.

Col Goita yahiritse ubutegetsi mu 2020 hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’umusivile. Nyuma y’amezi icyenda yongeye guhirika ubwo butegetsi nyuma yo kubushinja gukorera mu kwaha kw’abanyamahanga.

Ingabo za Mali zivuga ko zabashije kuburizamo ihirikwa ry'ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .