00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yacyuriye Macron ku ruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 11:14
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Mali bwarakajwe cyane n’amagambo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavugiye muri Guinée Bissau ku wa 28 Nyakanga bugarura iby’uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tsinda rya gisikare muri Mali ryasabye Macron kureka imyitwarire y’u Bufaransa ya gikoloni no guhagarika kunenga ingabo za Mali rimushinja kwenyegeza urwango rushingiye ku moko.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Colonel Abdoulaye Maïga, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko nta muntu ushobora gukunda Mali n’abaturage bayo kurusha bo ubwabo.

Ni nyuma y’aho Macron yari yagarutse ku buryo Mali yazahajwe n’ibibazo by’umutekano mucye na coup d’état zikurikiranye mu 2020 na 2021. Yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba bagomba gufasha Abanye-Mali guharanira ubusugire bwabo no kubaka inzego zifite ubushobozi bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Ati “Biragaragara ko amahitamo y’igisirikare cya Mali uyu munsi n’ubufatanye n’abacanshuro b’Abarusiya (Wagner), bidashoboka kurwanya iterabwoba . Ni yo mpamvu twahisemo gukurayo ingabo zacu.”

Ingabo z’u Bufaransa ziri kuzinga utwazo ziva muri Mali. Iki gihugu cyakomeje guhakana ko gikorana ubucuruzi n’abasirikare b’abacanshuro bo mu Burusiya bari mu gihugu kugeza ubu.

Ku Cyumweru nimugoroba, Abdoulaye Maïga yavuze ko ibyo birego bidafite ishingiro.

Ingabo za Mali n’abacanshuro bitwara gisirikare bashinjwe kwigabiza abasivile mu gace ka Moura aho imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu irimo na Human Rights Watch ivuga ko hishwe abasivile bagera kuri 300 mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Maïga yakomeje ati “Ibyo birego biremereye bya Macron bimeze nk’ibigamije guhembera urwango rushingiye ku moko muri Mali. Birakwiye ko Macron ahora yibuka ibikorwa bigayitse n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Umubano w’u Bufaransa na Mali wajemo igitotsi kuva mu mwaka ushize. Hashize nibura amezi icyenda muri Mali habarizwa ingabo zigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba muri gahunda yiswe ‘Opération Serval’. U Bufaransa bwatangiye gukuramo abasirikare babwo nyuma y’amezi atandatu abacanshuro b’Abarusiya (Wagner) bageze ku butaka bw’iki gihugu.

Mali yijunditse Perezida Macron imucyurira uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .