Ku wa Gatanu tariki 6 Mutarama mu 2023 nibwo Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Colonel Assimi Goita yakuyeho ibihano byari byarahawe aba basirikare ba Côte d’Ivoire.
Ati “Ibi bigaragaza ubushake bwa Goita mu guharanira amahoro, gushyira imbere Ubunyafurika ndetse no gushaka ko habaho imibanire myiza mu bihugu byo mu karere, by’umwihariko hagati ya Mali na Côte d’Ivoire.”
Aba basirikare 49 ba Côte d’Ivoire bababariwe na Mali bafatiwe ku Kibuga cy’Indege mu Murwa Mukuru, Bamako muri Nyakanga 2022, bashinjwa ibyaha byo gushaka kugirira nabi Guverinoma ya Mali.
Mu Ukuboza mu 2022 aba basirikare bahamijwe n’urukiko ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano wa Mali, 46 bahabwa igifungo cy’imyaka 20, abandi batatu bahabwa igihano cy’urupfu.
Mu kwiregura aba basirikare bo bavugaga ko binjiye muri Mali bagiye gukorera ‘Sahel Aviation Services’, ikigo cy’iby’indege gikorana n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe iki gihugu cyo cyabashinjaga gukora nk’abacancuro.
Ku rundi ruhande Côte d’Ivoire yo yavugaga ko aba basirikare bayo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!