Ni icyemezo cyasomwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida muri Mali agisomera kuri Televiziyo y’Igihugu, ORTM.
Maiga w’umusivile aherutse gukoza agati mu ntozi ubwo yakomozaga ku matora ya Perezida yagombaga kuba muri icyo gihugu muri Werurwe uyu mwaka, ariko akaza kwigizwa inyuma ndetse igihe azaba ntigitangazwe kugeza magingo aya.
Uyu mugabo yavuze ko kuba Igisirikare kidakora ibyo cyiyemeje byo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho, asa nk’uca amarenga ko hakwiriye kumenyekana ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane icyo igisirikare giteganya ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.
Uyu mugabo washyizweho n’igisirikare mu 2021, bivugwa ko yakoraga mu buryo budafite ubwisanzure bitewe n’umwanya we, aho yirindaga gukoma rutenderi.
Icyakora iyi mvugo ntitumye areberwa Izuba na Général Assimi Goïta ushobora kuzayobora kugeza mu 2027, dore ko bivugwa ko ari ho amatora ashobora kwimurirwa.
Kuva mu 2012 Mali ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo irwanira ubwigenge, imitwe y’iterabwoba n’indi itandukanye. Général Assimi Goïta yagerageje gukora iyo bwabaga mu kuyisubiza inyuma ariko ntayigeze ku rwego idashobora gukomeza kubangamira umutekano w’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!