Mali: Perezida Keita wahiritswe ku butegetsi yagiye kwivuriza mu mahanga

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandtau, Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Mali yemerewe kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kuwa Kabiri, Keita w’imyaka 75 yari mu bitaro mu murwa mukuru Bamako, nyuma y’iminsi itandatu arekuwe by’agateganyo aho bivugwa ko afite ikibazo cy’iturika ry’udutsi two mu bwonko.

Ubuzima bw’uyu musaza w’imyaka 75 bwakunze kwibazwaho kuva yashyirwa mu bitaro nyuma y’iminsi icumi afunzwe n’agatsiko k’abasirikare ari nako kayoboye igihugu muri iki gihe.

Yavuye muri Mali ari kumwe n’umugore we, Aminata Maiga Keita, abaganga babiri ndetse n’abantu bane bashinzwe umutekano wabo.

Indege yamutwaye yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’ubusabe bw’ubuyobozi bwa Mali hamwe n’ubwa Keita. Agiye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare biri i Abu Dhabi.

Keita yari amaze iminsi mu rugo rwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru ashyizwe mu bitaro byigenga agacungirwa umutekano mu buryo bukomeye. Agatsiko k’igisirikare kari ku butegetsi kari katangaje ko kiteguye kumufasha mu gihe yaba akeneye kwivuza.

Mamadou Camara wahoze muri Guverinoma ya Keita yatangarije Reuters ko yavuye i Bamako ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nyuma yo guhabwa uburenganzira n’agatsiko k’abasirikare bari ku butegetsi.

Keita yemerewe kujya kwivuriza mu mahanga nyuma y'iminsi mike ahiritswe ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .