Mali: Ingabo zahiritse ubutegetsi zigiye gushyiraho guverinoma ihuriweho

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri ingabo za Mali zihiritse ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Ibrahim Boubacar Keïta, zatangaje ko ziri mu biganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagamije gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho, ishobora kuzayoborwa n’umusirikare cyangwa umusivile.

Ni nyuma y’uko imiryango mpuzamahanga iteye igitutu gikomeye izi ngabo ziyise iz’abatabazi, ibasaba gusubizaho Perezida Keïta wegujwe kuko guhirika ubutegetsi “bitakigezweho”.

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengererazuba, ECOWAS, wamaganye igikorwa cy’izi ngabo ziyobowe na Colonel Assimi Goita, uvuga ko “Mali iri mu bibazo bitoroshye, kandi bishobora kuzamba igihe inzego za Leta zisenyutse bikagira ingaruka ku rugamba iki gihugu kimazemo imyaka kirwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha ndengamupaka, kandi bikazanagira ingaruka kuri twese [nka ECOWAS]”.

Nyuma y’iki gitutu, izi ngabo zatangaje ko zigiye gushyiraho guverinoma ihuriweho, izagarura ituze mu gihugu kandi ikubaka ubukungu bwazahajwe cyane n’intambara iki gihugu kimazemo imyaka myinshi.

Umuvugizi w’ingabo zahiritse ubutegetsi, Colonel Ismaël Wagué, yagize ati “tugiye gushyiraho Akanama k’Inzibacyuho, kazayoborwa na Perezida w’Inzibacyuho, ushobora kuzaba ari umusirikare cyangwa ari umusivile”.

Yongeyeho ko Akanama k’Inzibacyuho kazajyaho “mu gihe gito gishoboka”.

Mali ni igihugu kimaze imyaka gihangana n’ibitero by’iterabwoba byagikenesheje ku buryo buhambaye.

Perezida Keita w’imyaka 75 wahiritswe, yaherukaga gutorerwa kuyobora manda ya kabiri muri 2018, akaba yari amaze iminsi anengwa kutagira ubushobozi bwo guhashya ibibazo bya ruswa, inzara, ubukene bukabije n’iterabwoba ryibasiye Mali kuva yatangira kuyobora igihugu.

Perezida Keita yavuze ko yeguye mu kugira ngo hatazameneka amaraso yo kumugumisha ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .