Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri, aho uwo mutwe w’iterabwoba washakaga kwereka Leta ya Mali ko ugikomeye, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko bwawuciye intege.
Ni ibitero ubutegetsi bwa Mali bwatangaje ko byahitanye inzirakarengane nyinshi, mu gihe Jnim yo yavuze ko icyo yari igamije ari ukwica abarwanyi benshi b’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya, ufasha Mali guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
RFI ivuga ko ikigo cya gisirikare kiri ku kibuga cy’indege cyagabweho igitero, aricyo gifatwa nk’ibirindiro by’abarwanyi ba Wagner bamaze igihe bafasha ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Mali, kurwana n’imitwe y’iterabwoba.
Ntabwo abaguye mu bitero cyangwa abakomeretse baratangazwa, icyakora bivugwa ko ari benshi.
Mu mashusho Jnim yashyize hanze, igaragaza binjira ku kibuga cy’indege ari naho hari ikigo cya gisirikare, bakarasa mu kirere hanyuma bagatwika indege ya Perezida.
Ibitero bikomeye nk’ibyo mu murwa mukuru Bamako byaherukaga mu myaka ibiri ishize.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri ari na wo igitero cyagabweho, Mali yizihizaga umwaka imaze yinjiye mu Ihuriro rizwi nka EAS, rihurije hamwe Mali, Niger na Burkina Faso ryiyomoye ku muryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!