Ni ubutumwa yatangaje mu ijambo yagejeje kuy baturage, ubwo binjiraga mu mwaka mushya wa 2023.
Aba basirikare bafunzwe kuva ku wa 10 Nyakanga 2022, ubwo bafatirwaga ku kibuga cy’indege bashinjwa umugambi wo kubangamira Guverinoma ya Mali n’umutekano w’igihugu, ndetse baheruka gukatirwa gufugwa imyaka 20.
Ni mu gihe Côte d’Ivoire yo ivuga ko abo basirikare binjiye muri Mali bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Alassane Ouattara yakomeje ati "Bitewe n’ibikorwa bya dipolomasi byagizwemo uruhare n’ibihugu byinshi by’inshuti, by’umwihariko perezida wa repubulika ya Togo, Nyakubahwa Faure Gnassingbé, abasirikare batatu b’abagore barekuwe muri Nzeri ishize. Abandi basirikare 46 nabo bazagaruka vuba aha ku butaka bwa Côte d’Ivoire."
Iki cyemezo gitangajwe bijyanye n’itariki ya 1 Mutarama 2023 yashyizweho n’abayobozi bo muri Afurika y’Iburengerazuba, kugira ngo Mali irekure abo basirikare cyangwa ibahane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!