00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Hashyizweho ishuri rikuru rya gisirikare nyuma y’iminsi hahiritswe ubutegetsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho muri Mali kuri uyu wa Kane yemeje itegeko rishyiraho ishuri rikuru rya gisirikare rigiye gushyira iherezo ku myaka myinshi icyo gihugu cyari kimaze abasirikare bacyo bakuru bajya kwigira hanze.

RFI yatangaje ko iryo shuri ubuyobozi bw’inzibacyuho buryitezeho kongerera ubushobozi n’ubumenyi abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa ofisiye bakuru haba mu gisirikare n’igipolisi.

Biteganyijwe ko abazajya basoza amasomo muri iryo shuri bazajya bahabwa imyanya mu buyobozi bukuru bw’ingabo no mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.

Ubusanzwe abofisiye bakuru muri Mali bajyaga kwihugurira mu mashuri ya gisirikare yo mu mahanga, bigatuma baba bake kandi amasomo menshi bahabwa akajyana n’uko ibihugu byayabahaye bibishaka.

Ibyo kandi bituma igisirikare kitagira imyumvire imwe kuko abofisiye bakuru akenshi baba barize mu bihugu bitandukanye.

Ibijyanye n’umutekano ni bimwe mu bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Col Assimi Goïta wahiritse ubutegetsi muri Gicurasi uyu mwaka.

Mali igiye kubona ishuri rikuru rya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .