Mali: Birakekwa ko indege y’ingabo z’Abafaransa yamishe amasasu ku bantu bari bari mu bukwe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Birakekwa ko indege y’ingabo z’Abafaransa yamishe amasasu ku bantu bari mu birori by’ubukwe ku Cyumweru gishize mu gace ka Bounti muri Mali, abagera kuri 20 bakahasiga ubuzima.

Ni mu gihe ingabo z’u Bufaransa zo zivuga ko zagabye icyo gitero ku barwanyi b’Aba-Jihadistes zikicamo benshi.

Abaturage bo muri Bounti babwiye AFP ko abari bari mu bukwe bamishweho urufaya rw’amasasu n’indege batabashije kumenya, abagera kuri 20 muri bo bahise bahasiga ubuzima.

Uwitwa Ahmadou Ghana yagize ati “Nahise mpunga nisanga mu bihuru, ariko nahaburiye abavandimwe banjye babiri, muri rusange hapfuye abantu 19 abandi benshi barakomereka bikomeye.”

Uwitwa Mady Dicko na we ati “Twatunguwe cyane n’uburyo iki gitero cyari kimeze. Indege yari iri kugurukira hasi cyane kuburyo twatekereje ko igiye kugwa mu giturage.”

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Bufaransa bwahakanye ibyo kurasa abaturage, buvuga ko ahubwo bwarashe mu ngabo z’Aba-Jihadistes, bakaba barabonye aho zari zikambitse nyuma y’ubutasi bwakozwe iminsi myinshi.

Umuyobozi yagize ati “Amakuru ajyanye n’iraswa ry’abari mu bukwe, ntabwo ahuye n’igenzura ryakozwe.”

Yongeyeho ati “Ntabwo hakwiye kubaho urujijo na ruto, nta bukwe bwari buhari. Ni igitero cyagabwe nyuma y’igenzura ryemewe ryakozwe hakamenyekana ko hari agatsiko k’iterabwoba, nyuma yo kugenzura amakuru, imyitwarire, n’uburyo bari bameze muri ako gace bari babonywemo.”

Akarere ka Mopti ari nako Bounti iherereyemo, gaherereye mu birometero 600 uvuye mu murwa mukuru Bamako. Gasanzwe ari agace kiganjemo cyane ubugizi bwa nabi guhera mu 2012, ndetse bwaje gukwirakwira mu 2015 bigera no mu majyepfo y’igihugu, bikaba byaranageze mu bihugu bituranyi bya Burkina Faso na Niger.

Biravugwa ko indege y'u Bufaransa yamishe amasasu ku basivili bari mu birori by'ubukwe, 20 bakahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .