Mali: Abigaragambya bishe umwe mu bayobozi ba Polisi batifuzaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ségou kari rwagati muri Mali yishwe n’abaturage bari bamaze iminsi bigaragambya bamusaba kwegura.

Issiaka Tounkara wari ukuriye Polisi mu mujyi wa Niono yishwe kuri uyu wa Kane ubwo abigaragambya bateraga mu biro bye.

Itangazo rya Minisiteri y’umutekano rigira riti “Ikivunge cy’abantu bitwaje intwaro z’amoko yose bigabije sitasiyo ya polisi basagarira abakozi bahasanze.”

Kubera ko abigaragambya bari bitwaje intwaro, barashe kuri polisi ibona nta mbaraga zo kubahashya ifite, bamwe mu bakozi barahunga.

Uretse umuyobozi wa Polisi wapfuye, umwe mu bigaragambya na we yarapfuye.

BBC yatangaje ko abaturage batifuzaga kuyoborwa n’umuyobozi wa Polisi wari uvanywe mu kandi gace. Bamwe bamushinjaga kuba akorana n’amabandi.

Umwe mu bigaragambya yagize ati “Kuva yashyirwaho, ubujura bwa za moto bwariyongereye, kimwe n’ubujura busanzwe no kumena inzu.”

Mali ni igihugu kimaze igihe kirimo umutekano muke nubwo hari amasezerano y’agahenge aherutse gusinywa hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro igaragara muri ako gace.

BBC yatangaje ko abaturage batifuzaga kuyoborwa n’umuyobozi wa Polisi wari uvanywe mu kandi gace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza