Mali: Abaturage banze kwitabira amatora kubera gutinya COVID-19 n’umutekano muke

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Mu gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, igihugu cya Mali cyo cyahisemo gukomeza ibikorwa by’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko. Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2020, aho umubare w’abaturage bayitabiriye wabaye muto cyane ugereranyije n’abari bategenyijwe.

Aya matora yagiye kuba abaturage benshi baramaze kugaragaza ko batazayitabira kubera gutinya cyane cyane icyorezo cya COVID-19, mu gihe iki gihugu kimaze kugira abanduye 25, babiri bakaba bamaze gupfa.

Usibye gutinya ikwirakwira rya COVID-19, abanya-mali bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu na wo wabateye impunge zatumye banga kwitabira amatora.

Ikwirakwira rya COVID-19 n’ibitero by’inyeshyamba bimaze iminsi biyogoza ibice by’amajyaruguru no hagati mu gihugu byatumye bamwe basaba ko amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yabaye kuri iki Cyumweru yari akwiye kwigizwa inyuma.

Aya matora kandi ntiyavuzweho rumwe kuko umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta, Soumaïla Cissé, yaburiwe irengero kuva kuwa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, nyuma yo gushimutwa n’abantu bataramenyekana.

Leta yavuze ko iri gukorana n’izindi nzego ngo bamenye aho uyu mudepite wari uri mu bikorwa byo kwiyamamaza aherereye ndetse n’abamushimuse.

Kuwa Kane abantu batanu mu bari kumwe na Soumaïla Cissé babonywe harimo babiri bakomeretse ndetse bavuga ko uwarindaga Soumaïla Cissé yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abari baje gushimuta shebuja.

Umunyamakuru wa France24 ukorera muri Mali yavuze ko hari ibiro by’itora byo mu Mujyi wa Bamako byaraye bifunze imiryango bimaze kwakira abaturage basaga gato 30 mu gihe hari hateganyijwe ko hatorera abasaga 100.

Andi makuru kandi avuga ko bamwe mu bakandida n’abayobozi ba bimwe mu biro by’itora bashimuswe n’abantu bataramenyeka kugeza ubu.

Amatora yabaye kuri iki cyumweru yari icyiciro cya mbere, biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri kizaba ku wa 19 Mata 2020.

Abaturage banze kwitabira amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera gutinya COVID-19 n'umutekano muke muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .