Mali: Abasirikare bahiritse ubutegetsi basabye imyaka itatu bayoboye inzibacyuho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kanama 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Agatsiko k’abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi muri Mali kasabye guhabwa imyaka itatu kayoboye inzibacyuho, kugira ngo kabashe kwitegura gushyikiriza ubutegetsi abasivile.

Ako gatsiko kabitangaje nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro hagati y’intumwa z’umuryango uhuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO.

Izo ntumwa kuri iki Cyumweru zatangaje ko zabashije kumvikana n’abo basirikare ku ngingo zitandukanye, ariko haracyari ibyo batarumvikanaho ari nabyo bakomeza kwigaho kuri uyu wa Mbere.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi basabye ko hajyaho inama y’inzibacyuho izayobora Mali mu gihe cy’imyaka itatu kandi ikayoborwa n’abasirikare kugira ngo ibashe gutegura igihugu kuzayoborwa mu buryo bushingiye kuri demokarasi.

Ako gatsiko kandi kemeye kurekura Perezida wahiritswe ku butegetsi, Ibrahim Boubacar Keïta nkuko AFP yabitangaje.

CEDEAO yasabye ko Ibrahim Boubacar Keïta afungurwa kandi agasubizwa ku butegetsi ariko ibihumbi by’abaturage byagiye mu muhanda kuwa Gatanu ushize, bagaragaza ko bishimiye ko yahiritswe.

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali basabye imyaka itatu bayoboye inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .