00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Abasirikare 17 biciwe mu gitero cy’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 04:03
Yasuwe :

Abasirikare 17 n’abasivili bane biciwe mu gitero cyagabwe mu gice cy’umupaka kiri hagati ya Mali, Burkina Faso na Niger ku cyumweru.

Igisirikare cya Mali kandi cyatangaje ko abasirikare 22 bakomeretse mu gihe abandi icyenda baburiwe irengero. Iyi mibare kandi ishobora gukomeza kwiyongera.

Igisirikare cyavuze ko iki gitero cyagabwe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba bo mu mutwe wa kiyisilamu ukorera mu gace ka Sahara.

Abasivili babiri bishwe bari abayobozi mu nzego z’ibanze bari baherutse gutorwa nk’uko abo mu miryango yabo yabibwiye AFP.

Igisirikare cya Mali kandi kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko cyishe barindwi mu bagabye icyo gitero ariko hari abandi batazwi bapfuye ndetse n’abakomeretse batwawe n’abagabye igitero.

Iki gitero kandi cyangije imodoka n’inzu z’abaturage. Ababarirwa mu bihumbi bamaze guhunga aka gace abenshi bajya mu mujyi wa Gao muri kilometer 150 uvuye aho bari batuye.

Aka gace mu mezi ashize koherejwemo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’u Bufaransa ziri muri operasiyo Barkhane.

Imitwe ikora ibikorwa by'iterabwoba ikomeje kuyogoza agace ka Sahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .