Malema uri mu banyapolitike bakomeye muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bitabiriye ibiganiro by’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu byabaye kuri uyu wa Mbere.
Ibi biganiro byagarutse byimbitse ku kibazo cy’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC, mu rugamba bahanganyemo na M23.
Ubwo yafataga Ijambo, Julius Malema, yavuze ko izi Ngabo za Afurika y’Epfo zijya koherezwa muri RDC babwiwe ko zigiye kubungabunga amahoro ariko birangira ziri kurwana.
Ati “Ubu butumwa bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC bwatangiye mu Ukuboza 2023, twabwiwe ko ari ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ariko ukuri ni uko abasirikare bacu batari hariya kubungabunga amahoro, bari ku rugamba barwana n’abarwanyi bafite intwaro ndetse n’amayeri ahambaye ya M23.”
Malema yakomeje avuga ko M23 ifite ubushobozi burenze kure ubw’Ingabo zabo ziri muri RDC.
Ati “Guverinoma yacu yayobeje abantu, ukuri ni uko abasirikare bacu bari kurwana n’umwanzi ufite intwaro nziza, ufite ubushobozi buhambaye ndetse n’uburyo bwiza bw’ubutasi. Mu gihe izi nyeshyamba zifite ibikoresho bya gisirikare bihambaye, abasirikare bacu boherezwa gucunga umutekano nta drone, nta ndege z’intambara cyangwa ibindi bikoresho by’ingenzi bya gisirikare."
Uyu mugabo yakomeje yikoma u Rwanda n’umuyobozi warwo, avuga ko uyu mutwe ufite ubushobozi buhambaye “ushyigikiwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”
Nubwo Malema avuga ibi, u Rwanda rumaze igihe kinini ruvuga ko ntaho ruhuriye na M23, kuko ari ikibazo cy’Abanye-Congo gikwiriye gushakirwa umuti.
Julius Malema yavuze ko ingabo z’igihugu cye zatereranywe na guverinoma.
Ati “Baratereranywe, barwana intambara badashobora gutsinda kubera kunanirwa kw’iyi guverinoma […] Igitero giheruka cya M23 kuri Goma cyerekanye inenge ziri mu butumwa bw’Ingabo za Afurika y’Epfo, Ubushobozi buri hasi mu bijyanye n’ubutasi bwarigaragaje, Igisirikare cyacu cyabuze uburyo bwo kubona amakuru ya nyayo kandi mu gihe gito kugira ngo cyitegure mbere y’igihe M23.”
Hashize iminsi mike imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo ikuwe mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo ijye gushyingurwa iwabo. Yanyuze mu Rwanda, ikomereza muri Uganda, gusa kuri ubu ntiragera muri Afurika y’Epfo.
Ni ikibazo Malema yagarutseho ashimangira ko bitumvikana uburyo iyi mirambo ikomeje gutinda gushyingurwa.
Ati “Tugomba kubyemera, kohereza ingabo zacu muri Congo ntaho bihuriye n’amahoro, ahubwo ni ugutamba abasirikare bacu ku ntambara idafite iherezo. Iyi guverinoma ikomeje kubohereza gupfira ku butaka bw’amahanga, kandi iyo bibaye nta nubwo imibiri yabo igarurwa mu gaciro ikwiriye. Turacyategereje imirambo na nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo avuze ko yagombaga kuza bukeye bwaho.”
Malema yavuze ko ashyigikiye uburyo bw’ibiganiro mu gukemura ikibazo cya M23, nk’uko inama iheruka guhuza Abayobozi ba Afurika y’Epfo n’aba SADC babyemeje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!