00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi yinjiye mu cyunamo cy’ibyumweru bibiri ku bw’abarenga 200 bishwe n’umuyaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2023 saa 03:57
Yasuwe :

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje ko igihugu cyinjiye mu cyunamo cy’ibyumweru bibiri nyuma y’urupfu rw’abantu barenga 225 bishwe n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe Freddy.

Kugeza ubu haracyari abandi bantu bagera kuri 41 bataraboneka kubera ko inzu zabo zagwiriwe n’inkangu.

Blantyre, umujyi w’imisozi ari na wo mukuru w’ubucuruzi wa Malawi, ni wo wibasiwe cyane, bamwe mu bawutuye bishwe n’inkangu zaguye ku nzu zabo, abandi bicwa n’imyuzure.

Perezida Chakwera yavuze ko hangiritse ibintu byinshi byatumye leta igena
miliyoni 1,5 y’amadorari ya Amerika yo gufasha ibihumbi by’abaturage bagizweho ingaruka na Freddy nubwo ari agatonyanga mu nyanja.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Leta yashyizeho inkambi z’agateganyo zigera kuri 30 zo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20 bavuye mu byabo kubera iki cyago.

Gucika kw’imihanda n’ibiraro byadindije ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe za kajugujugu nazo zari zifite ibibazo byo kuguruka kubera imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye.

Inkubi Freddy yamanuye igipimo cy’imvura yagwaga mu mezi atandatu igwa mu minsi itandatu muri Malawi na Mozambique bituranye.

Muri Mozambique ho habaruwe abantu 20 bapfuye.

Myrta Kaulard, umukozi wa ONU, yatangaje ko ibyangiritse muri Mozambique bitari bikabije nk’uko byari byitezwe kuko leta yafashe ingamba mbere zo kurwanya imyuzure nyuma y’uko inkubi z’imiyaga n’imyuzure byagiye bihibasira mu myaka itatu ishize.

Freddy ni imwe mu nkubi enye zonyine mu mateka zaciye ku nyanja y’Ubuhinde zivuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia zikagera muri Afurika.

Freddy ishobora kandi kuba ari yo nkubi yamaze igihe kirekire kurusha izindi, nk’uko bivugwa n’ikigo World Meteorological Organisation.

Ku cyumweru iyi nkubi yibasiye Mozambique, ubwo yari imaze guca hejuru ya Madagascar naho ihangije byinshi.

Freddy yangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi muri Malawi isiga igice kinini cy’igihugu nta muriro gifite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .