Malawi: Perezida yasabwe kugaruka mu murwa mukuru ngo adakomeza gusesagura umutungo wa Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima yasabye Perezida Peter Mutharika kugaruka mu murwa mukuru Lilongwe, akava mu mujyi wa Blantyre aherereyemo kuko kumwitaho biri guhendesha Leta.

Chilima yavuze ko amafaranga ari gukoreshwa mu kwitaho Perezida, abagize Guverinoma bari kumwe n’abakozi b’ibiro by’umukuru w’igihugu, yakabaye akoreshwa mu kurwanya coronavirus.

Yanavuze ko inzu eshanu ziri hirya no hino Perezida araramo iyo yatembereye mu gihugu, zikwiriye guhindurwamo ibigo byakira abashyizwe mu kato kubera coronavirus.

Umwuka hagati ya Perezida Mutharika na Visi Perezida umaze igihe utameze neza, cyane cyane ubwo amashyaka yabo yashwanaga mu gushaka uwo bashyigikira mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize.

Visi Perezida Chilima nawe yiyamamarije umwanya wa Perezida, aza ku mwanya wa gatatu mu gihe Mutharika ari we wari watsinze. Urukiko rwatesheje agaciro ayo matora muri Gashyantare uyu mwaka, rutegeka ko asubirwamo kandi Chilima agakomeza kuba Visi Perezida kugeza hakozwe andi matora.

Perezida Mutharika aherutse kuvuga ko azatanga 10 % by’umushahara we ukifashishwa mu kurwanya coronavirus ariko Chilima yamunenze, avuga ko ayo mafaranga ari intica ntikize. Chilima we yahise atangaza ko azatanga umushahara we wose.

Yavuze ko Perezida n’abagize Guverinoma bari bakwiriye nibura gutanga 50% by’imishahara yabo.

Malawi imaze kwemeza ko abantu umunani aribo banduye coronavirus.

Perezida Mutharika yasabwe kugaruka mu murwa mukuru ngo adakomeza guhendesha Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .