Malawi: Perezida wa Komisiyo y’amatora yeguye habura iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Jane Ansah wari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Malawi yeguye habura ukwezi kumwe ngo hasubirwemo amatora ya Perezida.

Isubirwamo ry’amatora ya Perezida ryategetswe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga nyuma y’amatora yabaye umwaka ushize Komisiyo y’amatora igatangaza ko intsinzi ari iya Peter Mutharika usanzwe ayobora icyo gihugu.

Abatavuga rumwe na Leta bahise bagana inkiko birangira ayo matora ateshejwe agaciro.

Abigaragambya bari bamaze igihe basaba Ansah kwegura kuko bamushinja uruhare mu buriganya bwagaragaye mu matora aherutse.

Ansah nubwo yeguye, yari aherutse kuvuga ko nta gitutu kimuriho ndetse ko nta ruhare afite mu bibazo byatumye amatora asubirwamo.

Isubirwamo ry’amatora ya Perezida muri Malawi riteganyijwe tariki 23 Kamena 2020.

Abigaragambya bari bamaze igihe basaba Ansah kwegura kuko bamushinja uruhare mu buriganya bwagaragaye mu matora aherutse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .