00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi igiye gukuraho igihano cy’urupfu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 May 2022 saa 01:51
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi yatangiye ibiganiro bigamije gukuraho igihano cy’urupfu muri icyo gihugu, nyuma y’ukwezi kumwe hemejwe raporo isaba ko icyo gihano kivaho.

Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi iherutse gutegeka Komisiyo yayo Ishinzwe Amategeko gukusanya ibitekerezo by’abaturage mbere yo gufata umwanzuro wo gukuraho icyo gihano.

Malawi isa nk’aho imaze umwaka icyo gihano cyarakuwe nyuma y’aho muri Mata umwaka ushize, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu akuyeho igihano cy’urupfu ku muntu wari wagikatiwe, avuga ko gihabanye n’uburenganzira ku buzima butangwa n’Itegeko Nshinga rya Malawi.

Uwo mucamanza yategetse ko abandi bari barahawe icyo gihano bose imanza zabo zisubirwamo kuko gihabanye n’amategeko.

Icyakora nyuma y’amezi ane, urukiko rw’ikirenga rwasohoye itangazo ruvuga ko ibyo uwo mucamanza yatangaje ari ibitekerezo bye bwite, bityo ko igihano cy’urupfu kikiri mu bihano byemewe.

Malawi imaze igihe ku gitutu mpuzamahanga kiyisaba gukuraho igihano cy’urupfu, dore ko yasinye amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu kandi muri ayo masezerano icyo gihano ntabwo cyemewe.

Kugeza ubu Malawi ifite abantu 25 bakatiwe urwo gupfa bategereje kunyongwa, icyakora nta n’umwe uranyongwa guhera mu 1994.

Inteko ya Malawi yatangiye kwiga ku gukuraho igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .