00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mahamadou Issoufou wayoboye Niger yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu miyoborere cya Mo Ibrahim

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Mahamadou Issoufou wayoboye Niger yahawe igihembo cy’umwaka wa 2021 mu by’imiyoborere gitangwa n’Umuryango wa Mo Ibrahim ugamije guteza imbere imiyobore myiza ku Mugabane wa Afurika.

Mahamadou Issoufou wayoboye Niger kuva mu 2011 kugeza muri Mata 2021 yahawe iki gihembo gisanzwe gihabwa abayobozi bo muri Afurika babaye indashyikirwa mu miyoborere. Yagihawe ku wa 3 Kamena 2021.

Issoufou yavuze ko guhabwa iki gihembo byamushimishije ndetse yemeza ko ari ishema kuri we.

Ati "Nashimishijwe ndetse nterwa ishema no gutoranywa na komite ishinzwe gutanga iki gihembo. Binyuze muri njye, abaturage bose ba Niger bahawe icyubahiro. Ndashimira Perezida Festus Mogae n’abagize komite itanga ibi bihembo kuba barampisemo. Ndashima Mo Ibrahim n’Umuryango Mo Ibrahim Foundation kubera umusanzu ntagereranywa batanze mu guteza imbere Umugabane."

Uretse kuba uwatsinze ahabwa igihembo, anahabwa ishimwe rya miliyoni 5$. Ibi bihembo bitangwa na Mo Ibrahim Foundation bigamije kuzirikana no guha agaciro abayobozi ba Afurika bagaragaje imiyoborere myiza. Bifasha kandi kuba abahoze ari abayobozi b’ibihugu muri Afurika bakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’uyu Mugabane.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutanga ibi bihembo akaba yarahoze ari na Perezida wa Botswana, Festus Mogae, yavuze ko batoranyije Issoufou kubera uruhare yagize mu miyoborere ya Niger.

Ati "Perezida Issoufou yakoze amateka muri Niger. Bwa mbere mu mateka yaharuriye inzira uguhererekanya ubutegetsi binyuze muri demokarasi. Urugero rwe rurerekana ko abari mu myanya y’ubuyobozi nubwo bahura n’inzitizi izo arizo zose bashobora kuyobora bubaha abaturage babo n’Itegeko Nshinga."

"Ni umugabo udasanzwe"

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo abayobozi bakomeye ku Mugabane wa Afurika bafashe umwanya bavuga uko bazi Issoufou, aho abenshi bagaragaje ko yabaye indashyikirwa mu miyoborere ya Niger.

Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum yavuze ko Issoufou yubatse umusingi iki gihugu kigenderaho uyu munsi.

Yagize ati "Mu gihe cy’imyaka 10 yamaze ku butegetsi, Perezida Issoufou yashyizeho inzego z’igihugu cyacu, akomeza umusingi w’ubukungu bwacu, agabanya ikigero cy’ubukene ndetse atanga amahirwe mu bijyanye n’ahazaza h’Igihugu cye."

"Nashakaga kubwira abagize komite itanga iki gihembo ko uretse kuba barabashije kubona ubushobozi buri mu miyoborere ye, imico ya Perezida Issoufou n’ubumuntu bwe bituma aba umugabo udasanzwe."

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko uko amahanga afata Niger uyu munsi byagizwemo uruhare na Perezida Issoufou.

Yagize ati "Guha Perezida Issoufou iki gihembo cy’agaciro gakomeye ni ikimenyetso cy’umuhate we ku iterambere rirambye, demokarasi, amahoro, umutekano, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire bw’abagabo n’abagore."

"Kuzamuka ku ruhare Niger igira mu muryango mpuzamahanga, nk’umunyamuryango ukomeye wa Loni, byubatswe n’ubushake bwa Perezida Issoufou mu bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu."

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat yavuze ko azibukira Issoufou ku musanzu yatanze mu guhashya iterabwoba.

Ati "Tuzamwibukira ku kudacogora mu kurwanya iterabwoba, hagamijwe guharanira amahoro n’umutekano mu gace ka Sahel. Twese twanyuzwe n’ubuvugizi bukomeye yakoze kugira ngo gahunda y’Isoko rusange rya Afurika igerweho."

Uretse aba Issoufou yanashimwe kandi n’Umuyobozi wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen.

Mo Ibrahim washinze uyu muryango utanga ibi bihembo akaba n’umuyobozi wawo yavuze atewe ishema no kubona Issoufou yegukana iki gihembo, yemeza ko akwiye kuba ikitegererezo ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati "Ntewe ishema no kubona Perezida Issoufou afatwa nk’urugero rw’imiyoborere idasanzwe kandi nizera ko umurage we uzaba icyitegererezo ku bisekuru bishya by’Abayobozi ba Afurika bizaza."

Uretse kuba Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou w’imyaka 60 yanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu 1993 kugeza mu 1994. Yavuye ku butegetsi muri Mata 2021 nyuma y’uko yari arangije manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga, biba ubwa mbere muri Niger ubutegetsi buhererekanywa mu nzira ya demokarasi.

Mahamadou Issoufou wayoboye Niger niwe wahawe igihembo cy'umwaka wa 2021 mu by'imiyoborere gihabwa abahoze bayobora muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .