00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mahama wabaye Perezida wa Ghana yasabye ko Minisitiri w’Imari yirukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 02:14
Yasuwe :

John Dramani Mahama wabaye Perezida wa Ghana yasabye ko Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Ken Ofori-Atta yirukanwa kubera uko ari kwitwara muri ibi bihe by’ihungabana ry’ubukungu.

John Dramani Mahama wabaye Perezida wa Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017 ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama izwi nka ‘Building The Nation we want’.

Yasabye ko Guverinoma ya Ghana yakongera imbaraga ishyira mu bikorwa byo kurwanya ruswa ndetse ikagabanya abakozi ba Leta bafite inshingano zijya gusa mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.

Mahama yakomeje avuga ko bigendanye n’ibibazo by’imicungire y’umutungo n’izamuka ry’ibiciro Ghana irimo, Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Ken Ofori-Atta akwiriye kwirukanwa kubera ko atuzuza inshingano ze neza.

Ubu busabe bwa Mahama buje n’ubundi hashize iminsi abagize Inteko ishinga Amategeko muri Ghana basaba Perezida Nana Akufo-Addo kwirukana Ken Ofori-Atta.

Muri uku kwezi nibwo abagize Inteko Ishinga Amategeko 80 bashyize umukono ku nyandiko isabira uyu mu Minisitiri kwirukanwa.

Uyu mugabo azira kuba ngo ntacyo ari gukora muri iki gihugu ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira.

Mahama wabaye Perezida wa Ghana yasabye ko Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Ken Ofori-Atta yirukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .