Mahama wabaye Perezida wa Ghana yanze intsinzi ya Nana Akufo Addo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

John Mahama wigeze kuba Perezida wa Ghana akaba n’umwe mu bari bahatanye na Perezida Nana Akufo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba ko amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba asubirwamo.

John Mahama yavuze ko gutsindwa na Nana Akufo Addo muri aya matora yabaye ku wa 7 Ukuboza 2020 bitanyuze mu mucyo kuko yajemo amanyanga ndetse akemeza ko we n’uyu mugabo watorewe kongera kuyobora Ghana nta n’umwe wagize amajwi ateganywa n’amategeko kugira ngo umuntu yemezwe nk’uwatsinze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Komisiyo y’Amatora muri Ghana yatangaje ko Nana Akufo Addo yegukanye intsinzi n’amajwi 51.59% ahigitse Mahama wagize 47.37%.

Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruzagira icyo rutangaza kuri iki kirego nyuma y’iminsi 42.

Si ubwa mbere umwe muri aba bagabo avuguruza intsinzi y’undi kuko no mu 2012 Addo wari watsinzwe na Mahama yaje gutanga ikirego avuga ko yibwe ariko giteshwa agaciro.

John Mahama yayoboye Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017, aza kuva kuri uyu mwanya asimbuwe na Nana Akufo Addo.

John Mahama yanze intsinzi ya Nana Akufo Addo asaba ko amatora asubirwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .