Magufuli yababariye imfungwa zirenga 5 000 mu kugabanya ubucucike mu magereza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yatanze imbabazi ku mfungwa 5533 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza yo hirya no hino muri iki gihugu.

Perezida Magufuli ibi yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 Tanzania imaze ibonye ubwigenge wabereye Mwanza ku wa 9 Ukuboza.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango Magufuli yavuze ko yagize umwanya wo gusura gereza ya Butimba iherereye muri uyu mujyi agasangamo ubucucike bukabije, ibintu isangiye n’izindi gereza zo muri iki gihugu.

Kuri ubu imibare igaragaza ko abantu 35 803, bafungiye muri gereza zo hirya no hino muri Tanzania barimo 17 547, bahamijwe ibyaha n’inkiko mu gihe abandi 18 256 bafunzwe by’agateganyo mu gihe bategereje imyanzuro y’inkiko.

Magufuli yongeyeho ko abafunzwe benshi bazira ibyaha byoroheje. Ati “Bamwe muri aba bafungwa bari mu gifungo kubera guhamywa ibyaha byoroheje nko kwiba inkoko, cyangwa kubura abunganizi mu mategeko ndetse no kutishyura amande”.

Magufuli watangaje ko atanyuzwe no kuyobora igihugu cy’imfungwa, yavuze ko abarebwa n’izi mbabazi ari abafite igihano kingana n’umwaka umwe w’igifungo cyangwa abakatiwe myinshi ariko bakaba basigaranye umwaka umwe ngo bafungurwe.

Magufuli yababariye imfungwa ngo agabanye ubucucike muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza