Uyu mutwe umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ndetse waje kwigarurira ibirindiro byazo mu duce tumwe na tumwe.
Ni ibitero amakuru yakomeje kuvuga ko ingabo za Leta zifatanyijemo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, uyu mutwe wavuze ko wasubije inyuma ingabo kugira ngo "ibibazo byabo bibashe gukurikiranwa binyuze mu biganiro byeruye na Guverinoma ya Repubulika."
Rikomeza riti "Muri urwo rwego, M23 yiyemeje gushyikiriza Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge abasirikare bose bafatiwe mu mirwano, kugira ngo ibashe kubitaho uko bikwiye."
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwanavuze ko nta bushake bufite bwo kwigarurira ibice bitandukanye, ahubwo icyo ushaka ari ugukemura ibibazo bihari mu mahoro.
Uyu mutwe uvuga ko Guverinoma ya RDC yananiwe kubahiriza amasezerano basinyanye ubwo bahagarikaga intambara mu 2013.
Ni amasezerano yagenaga intambwe zizakurikizwa abahoze muri M23 bagasubizwa mu buzima busanzwe, abandi bagashyirwa mu ngabo, maze uwo mutwe ntukomeze kuba uw’abarwanyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!