Ni ibyemezo uyu mutwe uvuga ko wemeye gushyira mu bikorwa mu kubahiriza ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabereye i Luanda muri Angola mu mwaka ushize, yasabye M23 guhagarika imirwano no kuva mu birindiro yari imaze gufata.
Icyakora, ibinyamakuru bitandukanye byaje gutangaza ko hashingiwe ku makuru atangwa n’abaturage, abasirikare ba M23 batavuye muri Kibumba.
Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe washimangiye ko wavuye muri Kibumba.
Rigira riti "Bitandukanye n’ibirimo kuvugwa mu itangazamakuru, Umutwe wa M23 uremeza ko wavuye mu birindiro wari ufite muri Kibumba guhera ku wa 23 Ukuboza 2022."
"M23 ikomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa imyanzura y’Inama ya Luanda ndetse ishyigikiye gahunda z’akarere zigamije kuzana amahoro muri RDC. M23 izashyikiriza EACRF byuzuye Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo ku wa 5 Mutarama 2023."
Ku rundi ruhande M23 yamaganye ibitero ivuga ko ikomeje kugabwaho n’Ingab za Guverinoma n’imitwe bakomeje gufatanya, ku birindiro byayo bitandukanye.
Yemeje ko mu gihe bikomeje, na yo izirwanaho ndetse ikarinda abasivili mu duce igenzura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!