00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yemeje ko yatabaye byuzuye abaturage ba Bukavu batereranywe n’ihuriro ry’ingabo za RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryiyemeje gutabara abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ubwicanyi, umutekano muke bakorerwaga bigizwemo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, yavuze ko M23 yafashe icyo cyemezo nyuma y’uko abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu bari baratereranywe n’ihuriro z’ingabo za RDC, iz’u Burundi, iz’abajenosideri za FDLR n’indi mitwe, ibyashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Itangazo rirakomeza riti “Kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zari ziri gukora uko zishoboye ngo zigarure umutekano abaturage n’ibyabo ndetse byakozwe ndetse byakirirwa neza, baturage bose baratabarwa.”

Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize iminsi umunani muri Tanzania habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), bakemeza ko ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 bakwiriye kwicara ku ntebe y’ibiganiro bitaziguye mu gushaka ibisubizo by’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuri iyi nshuro AFC/M23 na yo yagaragaje ko igishikamye kuri iyo ngingo y’ibiganiro nk’uburyo bwayo bwo kurandura umuzi w’ibibazo hakagerwa ku mahoro arambye muri RDC.

Uyu mutwe kandi wasabye imitwe ya politiki n’izindi ngabo zigamije kurengera abaturage ariko zitemeranya n’ubutegetsi bwa Kinshasa, kubiyungaho mu rugamba rugamije impinduka mu miyoborere ya RDC.

AFC/M23 kandi yakomeje ivuga ko mu gihe ingabo za RDC n’imitwe bifatanya mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage ba Congo bazibukira ibyo bikorwa bibisha bitajya binayihira, ingingo yo guhagarika imirwano izagerwaho, ndetse inabe inzira y’amahoro arambye muri iki gihugu cya kabiri kinini muri Afurika.

Uyu mutwe kandi warahiriye ko uzakomeza kubahiriza inshingano zawo wo gukomeza kurengera abasivili n’ibice wamaze kubohora mu kwirinda ubugizi bwa nabi bukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abambari babwo.

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yagaragaje ko abatuye muri Bukavu bari guhumeka umwuka wo kubohorwa. Ni ubutumwa bwacaga amarenga ko uyu mujyi wafashwe.

Ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, abashinzwe umutekano barindaga uyu mupaka ku ruhande rwa RDC bahunze.

M23 yatangiye kugenzura umupaka wa Rusizi I ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwinjira mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ubu abarwanyi ba M23 bagenzura imipaka yose RDC ihuriyeho n’u Rwanda, kuva bafata Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, kuko abayirindaga ku ruhande rwa Leta ya RDC bahunze.

M23 itabaye abo mu Mujyi wa Bukavu nyuma y’iminsi ibiri itangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ikibuga cy’indege cyaho.

Ku wa 16 Gashyantare 2025, ingabo za M23 ziriwe mu bikorwa byo kugarurira umutekano abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu
Abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu batabawe na M23
Mu minsi ishize M23 yafashe ikibuga cy'indege cya Kavumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .