00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yemeje ko nta na milimetero imwe yigeze irekura muri Bunagana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Umutwe wa M23 wemeje ko utigeze uva mu birindiro byawo mu mujyi wa Bunagana, bitandukanye n’ibyakomeje kuvugwa ko wabererekeye ingabo za Kenya zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, aheruka kwemeza ko ingabo z’ibihugu by’akarere zikomeje kugera muri icyo gihugu ngo zitange umusanzu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, anavuga ko iza Kenya zitegerejwe mu minsi mike.

Mu kiganiro na France 24 na RFI, Tshisekedi yavuze ko na Uganda izoherezayo ingabo, gusa zizaba ari umubare muto ugereranyije n’ibindi bihugu by’u Burundi, Kenya na Tanzania.

Yakomeje ati "Ingabo zirimo kuhagera, Abarundi bari muri Kivu y’Amajyepfo, Kenya na yo igisigaye ni ukumenya umunsi gusa, ahubwo nababwira ko yo izinjirira i Bunagana, bazagenda baza buhoro buhoro, ndetse dukomeje kuvugana n’abaterankunga kugira ngo baherekeze izi ngabo z’Akarere."

Umujyi wa Bunagana Ingabo za Kenya zigomba kwinjiriramo, umaze iminsi ufashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Tshisekedi yakomeje ati "Murumva ibigiye kuba kuri M23."

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hamaze iminsi havugwa ko izi ngabo zinjiye muri Bunagana, bigakekwa ko M23 yaba yaravuye mu bice bimwe.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yatangaje ko bakiri mu birindiro byabo byose.

Ati "Bitandukanye n’ibikomeje kuvugwa, M23, ntiyigeze iva mu byimbo cyangwa ngo itakaze na milimetero imwe y’ubuso bwayo. Izuba ryarashe neza i Bunagana, bigaragaza ituze riranga agace tugenzura."

Umutwe wa M23, mu bihe bitandukanye wahanganye n’ingabo za Leta ndetse wigarurira Umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa Uganda.

Kuri uyu wa Mbere kandi mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo yo gufunga ibikorwa bynshi mu mujyi, bamagana umutwe wa M23 wigaruriye Bunagana guhera ku wa 13 Kamena, ubu amezi atatu arashize.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yashyizwemo ibihe bidasanzwe bimaze amezi menshi, hamwe n’amasaha abantu batagomba kurenza bataragera mu ngo zabo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwakuyeho aya masaha, ariko agumaho mu bindi bice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kugeza hatanzwe iteka rishya, bijyanye n’izahuka ry’umutekano.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yerekanye ifoto ye ari mu mujyi wa Bunagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .