00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yazamuye mu ntera abasirikare bakuru babiri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Mutarama 2023 saa 08:11
Yasuwe :

Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Basimwa yazamuye mu ntera aba-colonel babiri abaha ipeti rya General de Brigade.

Aba basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera ni Bernard Maheshe Byamungu na Mboneza Yousouf basanzwe bari mu bakomeye mu buyobozi bw’uyu mutwe.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze nyuma yo kubona ko hakenewe kongera imbaraga mu rwego rwo kuzamura mu ntera no gushimira abasirikare bakuru.

Iri zamurwa mu ntera kandi rije rikurikira ishyirwaho rya Munyarugero Canisius nk’Umuvugizi wungirije mu bya Politike.

Brigadier General Byamungu Bernard yinjiye muri M23 nyuma yo gucika igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyari kimufungishije ijisho.

Uyu mugabo yigeze gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare muri RDC mu 2012 azira kuba umwe mu bari bagize M23, mu 2019 asaba imbabazi Perezida Tshisekedi Tshilombo wari ukijya ku butegetsi.

Nubwo uyu mugabo yafunguwe ariko yategetswe kutarenga imbibi z’umujyi wa Kinshasa afungishwa ijisho kuko igisirikare cyagombaga kumenya umunsi ku wundi niba amakuru ye.

Yatorotse muri Nzeri 2022 ajya mu Burasirazuba bw’igihugu asubira muri M23 yahozemo mbere.

Colonel Mboneza Joseph Alias Yousouf Gitamisi kuri ubu ni Umugaba Mukuru wungirije w’Umutwe wa ARC/M23.

Uyu mugabo yahoze mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Bivugwa ko ubwo M23 yavaga muri Uganda isubira muri RDC abarwanyi 750 bari bayobowe na Col Mboneza bageze i Rutshuru, bahashinga ibirindiro bahategerereza Gen Makenga.

Umutwe wa M23 waherukaga gutangaza ko ugiye kurambika intwaro hasi kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yubahirize ibiri mu masezerano hagati y’impande zombi ariko iki gihugu gikomeza kwinangira.

Ubuyobozi bwa M23 bugaragaza ko wahagurutse ukarwana mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda by’umwihariko bo mu bwoko bw’abatutsi bibasirwa umunsi ku wundi.

Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5% by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Col Mboneza Yousouf yazamuwe mu ntera na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .