Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama niwo munsi wa nyuma M23 yari yahawe. Radio Okapi yatangaje ko uwo munsi hagaragaye ingabo zitandukanye za M23 ziva mu duce zari zimazemo igihe, mu rwego rwo kubahiriza ibyo uwo mutwe wasabwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama nabwo abaturage ba Kiwanja batangaje ko babonye ingabo z’uwo mutwe zisubira inyuma.
Inama ya Luanda yasabye M23 gusubira mu birindiro yahozemo mbere y’intambara mu duce twa Sabyinyo na Chanzu, kugira ngo yemererwe kujya mu biganiro na Guverinoma ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!