00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yateye utwatsi abavuga ko yanze kuva mu bice yatanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2023 saa 08:00
Yasuwe :

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko abarwanyi bawo banze kuva mu bice bya Kibumba muri Teretwari ya Nyiragongo kandi barabishyikirije Ingabo zihuriweho z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu cyumweru gishize nibwo Radio Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakiboneka mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ko bakivurira inkomere zabo ku bitaro bikuru by’iyo teritwari.

Iyi radiyo yakomeje ivuga ko kandi amakuru ifite yemeza ko abo barwanyi bashyizeho ubutegetsi bushya mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ubwo butegetsi “busoresha rubanda, bukanabakoresha imirimo y’agahato”.

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yagiranye na BBC yahakanye iby’aya makuru.

Ati “Baravuga ibyo batazi. Aho hose ntaho tukiri.”

Willy Ngoma yavuze ko nyuma y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo bahaye izo ngabo ku wa Gatanu, bazakomeza gusubira inyuma “hakurikijwe gahunda yashyizweho na EAC”.

Ati “Gusubira inyuma kwacu ni buhoro buhoro, icyo nicyo abantu batumva. Bazi ko tuzahita dusubira mu misozi y’ibirunga ya Sabyinyo na Mikeno aho twahoze? Ntabwo twasubira inyuma ako kanya nk’uko babitekereza.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kumvikana hafi y’umujyi wa Kiwanja muri Rutshuru.

M23 yateye utwatsi abavuga ko yanze kuva mu bice yatanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .