00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yashyizeho Umuvugizi wungirije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Umutwe wa M23 uhanganye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko Munyarugero Canisius yagizwe Umuvugizi wungirije mu bya Politike.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kubona ko hakenewe kongera imbaraga mu rwego rw’ubuvugizi bw’uyu mutwe.

Munyarugero Canisius azajya yunganira, Lawrence Kanyuka wagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politike mu gihe gito gishize. Ni inshingano mbere zari zifitwe na Maj Willy Ngoma, kuri ubu wasigaye ari Umuvugizi mu bijyanye n’igisirikare.

Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC birimo n’Umujyi wa Bunagana.

Icyemezo cyo gushyiraho Umuvugizi wungirije mu bya Politiki kije nyuma y’uko n’ubundi uyu mutwe uherutse gushyiraho inzego z’ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana wafashe ndetse n’amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage bo muri uyu Mujyi.

Nyuma yo gushyiraho abavugizi babiri mu bijyanye na politike, Maj Willy Ngoma yasigaye ari Umuvugizi wa M23 mu bijyanye n'igisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .