Mu itangazo M23 imaze iminsi yubuye imirwano iyihanganishije na Leta ya RDC yashyize hanze, yavuze ko kuva kuwa 31 Nyakanga 2022 Maj. Willy Ngoma azajya avugira uyu mutwe mu bijyanye n’igisirikare, mu gihe Lawrence Kanyuka azajya yibanda ku bya politiki.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba Umuvugizi w’Igisirikare cya M23.”
Hashize igihe umutwe wa M23 wubuye imirwano nyuma yo gushinja Leta ya RDC kuba itarigeze ishyira mu bikorwa ibyo bemeranyije mu biganiro bagiye bagirana.
Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC birimo n’Umujyi wa Bunagana.
Icyemezo cyo gushyiraho Umuvugizi mu bya Politiki kije nyuma y’uko n’ubundi uyu mutwe uherutse gushyiraho inzego z’ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana wafashe ndetse n’amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage bo muri uyu Mujyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!