00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yashyize mu majwi Monusco, iyishinja gutiza umurindi FARDC na FDLR mu kuyigabaho ibitero

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 June 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bashinje Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya (MONUSCO) gufatanya n’ingabo z’iki gihugu, FARDC ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byo kubagabaho ibitero.

M23 yavuze ko ubu bufatanye bwatangiye kugaragara cyane mu bitero ingabo za FARDC zayigabyeho guhera kuwa Mbere, bigakomeza no kuri uyu wa Kabiri. Uretse Monusco, FARDC na FDLR ibi bitero ngo biri no kugaragaramo abarwanyi ba Mai Mai Nyatura.

Umuvugizi wa M23 yatangaje ko muri iyi mirwano yajemo n’ingabo za Monusco zikoresha kajugujugu yari ikomeye ariko babashije kubasubiza inyuma.

Ati “Mu mirwano yakomeje uyu munsi mu bice bya Sabyinyo, Runyoni na Chanzu ndetse hajemo n’ingabo za leta FARDC, Nyatura, FDLR ndetse hanajemo n’ingabo za Monusco zaturasheho zikoresheje kajugujugu ebyiri n’ibifaru bitandatu.”

“Twabashubije inyuma ndetse haguye abasirikare benshi abasigaye bagenda biruka basiga ibikoresho byenshi nubu dukomeje kubirukankana.’’

Muri iyi mirwano igikomeje, impande zombi zishinjanya kuba nyirabayazana mu kugaba ibitero, ije nyuma y’akamo katewe n’akanama gashinzwe amahoro kasabye impande zombi guhagarika imirwano zikayoboka ibiganiro.

M23 yashyize mu majwi Monusco, iyishinja gutiza umurindi FARDC na FDLR mu kuyigabaho ibitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .