00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yashinje FARDC kugaba ibitero buhumyi bigahitana abana babiri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 June 2022 saa 04:00
Yasuwe :

Umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, Igisirikare cya RDC, cyateye ibisasu biremereye mu gace ka Biruma bigahitana ubuzima bw’abana babiri.

FARDC yari yashinje Ingabo z’u Rwanda ko arizo zakigabye, aho ngo amasasu yaguye ku kigo cy’ishuri abana babiri bagapfa undi umwe agakomereka.

Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR bagabye ibitero bikomeye bigamije gukura M23 mu birindiro byayo.

Ibyo bitero ngo byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rocket ya milimetero 122 ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Katiusha mu gihe ibifaru bine byerekeye mu bice bya Bunagana bigamije kwivugana M23.

M23 yavuze ko iteka iyo FARDC iyiteye ikoresheje intwaro nk’izi ziremereye, abarwanyi bayo bajya kwihisha ku buryo aribyo byatumye ingabo za Congo zirasa mu cyerekezo kitari cyo ibisasu bikagwa mu gace ka Biruma, bikica abana babiri.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ryihanganishije imiryango yiciwe abana kubera ibikorwa byakozwe buhumyi n’igisirikare cya Congo kikagwamo abaturage gishinzwe kurinda.

Yakomeje kandi ahamagarira Guverinoma ya Congo guhagarika imirwano, ahubwo igashyira imbere inzira y’ibiganiro bigamije amahoro byatangijwe n’abakuru b’ibihugu ba EAC mu nama yabereye i Nairobi ku wa 8 Mata.

Ingabo za RDC zashinjwe kurasa ku basivile, abana babiri bakahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .