00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yarahiriye gufata Kinshasa vuba, FARDC yigamba kwisubiza uduce twinshi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 May 2024 saa 01:32
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko ufite gahunda yo gufata Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Kinshasa, mu gihe cya vuba, ariko Igisirikare cy’iki gihugu cyo kikavuga ko kiri kwisubiza uduce twinshi cyari cyarambuwe n’uyu mutwe.

Igisirikare cya Congo, FARDC, kimaze iminsi kigaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, cyifashishije imbunda ziremereye, ibifaru ndetse n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25 cyaguze mu Burusiya. Ni na ko gitangaza ko cyashoboye kwigarurira bimwe muri byo.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Jean-Pierre Bemba, tariki ya 16 Gicurasi 2024 atangarije mu nama y’abaminisitiri ko FARDC yigaruriye Vitshumbi na Kibirizi, Umuvugizi w’izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko tariki ya 22 Gicurasi yatangaje ko bafashe na Bweru, Bihambwe, Mema, Kaniro, Kavumu, Kasake, Kashovu na Bitonga.

Nyuma y’imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Radio Okapi izwiho kubogamira ku ruhande rwa Leta ya RDC, yatangaje ko FARDC yafashe imisozi y’ingenzi ya Numba, Kiluku n’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Albert.

Ku rundi ruhande, Colonel Nsabimana ushinzwe Igenamigambi muri M23, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 yasuye abatuye mu gace ka Kinigi muri Teritwari ya Masisi, abagaragariza impamvu zatumye uyu mutwe wegura intwaro zirimo ubuyobozi bubi bukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabwiye abaturage ati “Iriya ngoma mbi ya Félix Tshisekedi ntabwo turayihereza igihe. Tugiye kubashushubikana kugera i Kinshasa, tubakureho. Amafaranga yo kubaka imihanda, ayo kubaka ibitaro ni yo bari kugura intwaro ziremereye cyane. Bakagura drones, Sukhoi, ibikoresho bihambaye, binahenze ariko barakora ubusa. Iyo aba yaguraga n’izindi, tukazimarira rimwe.”

Uyu murwanyi yakomeje ati “Ntabwo wafata abajenosideri bakoze Jenoside iwabo mu Rwanda, [ngo] ubahe imbunda, hanyuma wizere gutsinda. Nabonye aho barasa inka, zikagera aho zipfukama, inka ikarira. Ni bwo nabona inka iri gusaba imbabazi, narabibonye. Abo bantu ni abo kubana na bo? Murumva iyo politiki?”

Icyakora nubwo FARDC yigamba kwigarurira ibice byinshi, abaturage bari mu bice ivuga ko yigaruriye nibo bafata iya mbere mu kuyibeshyuza, nk’uko byagenze Kibirizi na Vitshumbi aho abaturage bavuze ko nta ngabo za FARDC ziri mu duce batuyemo.

Ingabo za RDC zivuga ko ziri kwisubiza ibice byinshi byafashwe na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .