00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yanyomoje FARDC yigambaga kwica abarwanyi bayo 27 no kubambura intwaro

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 July 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya leta FARDC yavugaga ko cyishe abarwanyi 27 b’uyu mutwe mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru ndetse bakanafata ibikoresho bya gisirikare bitandukanye.

Muri iyi mirwano yabaye tariki 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga, FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ndetse n’ingofero z’ubwirinzi.

Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, yavuze ko ingabo za FARDC yagabye igitero gikomeye cyo kubohora isantere ya Ntamugenga kandi bakabigeraho M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n’ibikoresho bitandukanye.

Ati“Twagabye igitero gikomeye kuri M23 muri Ntamugenga kandi twayibohoye. Muri iyi mirwano umwanzi yahunze, 27 b’uruhande rwa M23 bishwe. Twafashe intwaro zabo zirimo AK47 eshanu, RPG imwe, ibikoresho by’ubuvuzi, radiyo , ingofero n’ibindi bikoresho by’igisirikare byakorewe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rwa FARDC hakomeretse abasirikare babiri nabo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje mugenzi we wa FARDC washyize u Rwanda mu ntambara yerekana imodoka n’ibikoresho bafashe.

Ati “Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n’abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y’ubutaka twafashe. Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .