00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yambariye guhagarika Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 07:45
Yasuwe :

Umutwe wa M23 watangaje ko wakomeje kubwira amahanga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo gutegura Jenoside ku Batutsi b’Abanye-Congo muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ntagire icyo akora, none wafashe icyemezo cyo kuyihagarika.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane, umunsi hiriwe imirwano yaberaga mu gace ka Kitchanga, bivugwa ko kaje gufatwa n’uyu mutwe.

Uyu mutwe wavuze ko mu gihe hazirikanwaga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, mu bihe bitandukanye havuzwe ngo “ntibizongere ukundi”, ariko Jenoside ikongera kuba mu Rwanda mu 1994, ihitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Uyu mutwe wavuze ko waburiye amahanga ko hari Jenoside irimo gutegurwa mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ariko ngo icyo gihe nta cyakozwe, none ibyo batinyaga birimo kuba amahanga arebera.

Wakomeje uti "Jenoside ikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi irimo kuba muri Kitchanga, Burungu, Kilorirwe no mu nkengero zaho, igizwemo uruhare n’ihuriro rikorana na Guverinoma ya RDC ririmo na FDLR yahidutse imashini ibafasha kwica."

"Kubw’ibyo, M23 isanze igomba kugira icyo ikora igahagarika indi Jenoside irimo kuba mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, kubera ko isi ikomeje kunanirwa gutabara abaturage bugarijwe."

Hashize iminsi muri RDC imvugo z’urwango zarahawe intebe, ku buryo Abatutsi bakomeje kwicwa, ndetse abasaga 3000 bamaze guhungira mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Umujyanama w’Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, aheruka kwerura ko hari umugambi wa Jenoside urimo gutegurwa muri RDC, ariko Leta y’icyo gihugu irabihakana, ntibyashyirwamo imbaraga zihagije ngo bikumirwe.

M23 yatangaje ko idashobora kurebera Abatutsi bicwa muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .