00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yahize kutarebera ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 December 2024 saa 03:57
Yasuwe :

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ritazakomeza kurebera ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa abasivili, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uwo mutwe, rigaragaramo ingingo eshatu zirimo kuba ukomeje kuburira ubutegetsi bwa Kinshasa ku bikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abasivili no gushaka kujya mu birindiro byawo.

Wakomeje ugaragaza ko RDC yongeje ubukana mu bwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivili, ikoresheje indege za gisirikare n’iza kajugujugu zituruka ku bibuga by’indege bya Goma na Kavumu.

AFC/M23 yatangaje ko itazakomeza kurebera ibyo bikorwa mu gihe byaba bikomeje kwiyongera ahubwo ko izaharanira kubirandura burundu.

Yakomeje igira iti “AFC/M23 ntabwo ishobora gukomeza kurebera no kutagira icyo ikora kuri ibi bikorwa. Mu gihe ibi bikorwa byakomeza kwiyongera nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse kubikuraho biturutse ku isoko yabyo, aho byaba bituruka aho ari ho hose tugamije kurinda abaturage bacu.”

AFC/M23 yahishuye ko ibabazwa n’uko ishinjwa ibikorwa by’urugomo bikorwa na FARDC.

Yakomeje ibaza impamvu abantu bayo bicwa, yemeza ko ihari mu rwego rwo kwirwanaho.

M23 yavuze ko itazakomeza kurebera ibikorwa by'ubwicanyi bukorerwa abasivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .