Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu 3 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 watangaje ko wahagaritse imirwano guhera ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka kubera impamvu zirebana n’ibikorwa by’ubutabazi.
Rikomeza riti “Ihuriro rya AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, itangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”
M23 yamaganye ibitero by’ingabo za FARDC zakomeje kugaba zikoresheje indege za Girikare ku kibuga cy’Indege cya Kavumu bakarasa ibisasu “byica bagenzi bacu mu turere twabohowe.”
Uwo mutwe kandi watangaje ko udafite gahunda yo gufata Umujyi wa Bukavu cyangwa ibindi bice ibyo ari byo byose ariko ko ufite inshingano zo kurinda abasivili.
Iri huriro kandi ryakomeje gusaba ko Ingabo za SADC ziri muri RDC ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro.
Ingabo za SADC zinjiye muri RDC mu 2023 zigamije kwifatanya n’Ingabo za Leta guhangana n’umutwe wa M23.
M23 itangaje ibyo nyuma y’uko ku wa 26 yigaruriye Umujyi wa Goma ndetse ku wa 31 Mutarama ni bwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Amahoro mu Muryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bivugwa kandi ko uwo mutwe wari uri hafi yo kugera mu Mujyi wa Bukavu nubwo wahisemo guhagarika imirwano.
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, kandi hari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye 224 bakoreraga i Bukavu banyujijwe mu Rwanda bahunze imirwano ishobora kubera muri uwo mujyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!