Izi modoka zirimo ibifaru bibiri ndetse n’ikamyo itwara abasirikare yo mu bwoko bwa IVECO, zafashwe nyuma y’ibitero ingabo za SADC n’izindi zirimo iza RDC n’iz’u Burundi zagabye mu bice birimo Kilolirwe, Mushaki, Bweremana, Sake no mu nkengero.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abasivili 10, abandi benshi barakomereka, abandi bahunga ingo zabo, inzu zirasenywa, inka na zo ziricwa.
Kanyuka yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bagobotse, basubiza inyuma ibi bitero yemeza ko byari biyobowe n’ingabo za SADC, basenya ibifaru bine byabo.
Yagize ati “ARC/AFC yagobotse nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivili, isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’umwanzi nyuma yo gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”
Ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC bigamije kwisubiza ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 yafashe kuva mu 2022. Gusa rinengwa gushyira intwaro mu nkambi z’impunzi zirimo iya Mugunga, M23 yemeza ko bishyira abasivili mu byago.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!