Aka gace kafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2024, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije M23 n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo mu nkengero zako.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko abarwanyi ba M23 binjiye muri aka gace babarirwaga mu magana kandi ko bari bafite ibikoresho bihagije.
Umwe mu bagize sosiyete sivile ikorera muri aka gace, yatangaje ko hari impungenge z’uko nyuma yo gufata Kamandi GÎte, abarwanyi ba M23 bakomereza muri Butembo; umwe mu mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kamandi GÎte iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Édouard, ikaba irimo inzira igana muri teritwari ya Beni, ahakorera indi mitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta ya RDC nka ADF n’undi witwa Zaïre.
M23 iyifashe nyuma y’ibindi bice birimo Kalembe yo muri teritwari ya Walikale, hafi y’agace ka Pinga gafatwa nk’ibirindiro bikuru bya Wazalendo. Kalembe ishobora kuyifungurira inzira, ikoroherwa no kwinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Maniema.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!