00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 iri gukomanga i Goma: Intambara yahinduye isura (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 January 2025 saa 09:18
Yasuwe :

Ibintu bikomeje guhindura isura mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe wa M23 utangaje ko ufite gahunda yo kubohora uwo mujyi, wakunze kumvikanamo abaturage batabaza bavuga ko bahohoterwa n’Ingabo za Congo n’indi mitwe myinshi bafatanyije.

M23 yamaze kugota uduce twose dukikije Umujyi wa Goma ndetse ibihugu birimo u Bwongereza byatangiye gusaba abaturage babyo kuva muri uwo mujyi, ibituma ibintu birushaho gutera ubwoba abawutuye barenga miliyoni ebyiri.

Ku rundi ruhande, M23 yavuze ko izanye amahoro i Goma, isaba abaturage kutagira ubwoba. Uyu mwuka mubi watumye Perezida Tshisekedi ava mu rugendo yarimo i Davos igitaraganya, agaruka mu gihugu gukurikirana ibiri kuba.

Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi umenye uko byifashe i Goma


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .