00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ikomeje kwirukana ingabo za FARDC, abaturage benshi barimo guhunga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 06:19
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zabyukiye mu mirwano n’umutwe wa M23, muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo muri Congo avuga ko iyo mirwano ikomeye uyatumye abaturage benshi bahunga, mu gihe ingabo za Congo zakuwe mu birindiro byazo, M23 ikigarurira agace ka Ntamugenga kari muri Rutshuru.

Umwe mu basirikare ba FARDC yabwiye 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru, ko ingabo za Leta zisumbirijwe mu gasantere ka Ntamugenga zigahunga zigana ku bitaro biri muri ako gace.

Umwe mu basirikare yagize ati “Twasubijwe inyuma hafi y’ibitaro. Turi kurasana cyane. Bafashe agasantere ka Ntamugenga.”

Agasantere ka Ntamugenga ni ingenzi cyane muri uru rugamba kuko ariko gashamikiyeho umuhanda uzwi nka Route Nationale numéro 2 wifashishwa mu buhahirane n’umujyi wa Goma.

Hari impungenge ku ruhande rwa Leta ya Congo ko M23 nyuma yo gufata ako gace ishobora guhagarika urujya n’uruza muri uwo muhanda.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye ku wa kane ushize nyuma y’iminsi hari agahenge. FARDC niyo yatangije imirwano nyuma y’impinduka zakozwe mu gisirikare mu minsi mike ishize.

Abasirikare ba Congo basubijwe inyuma muri Rutshuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .