00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ikomeje kotsa igitutu FARDC, ni yo iri kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na RDC (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2025 saa 10:36
Yasuwe :

Nyuma yo gufata Umujyi wa Bukavu n’ibice byo mu nkengero zawo, ubu Ihuriro AFC/M23 ni ryo riri kugenzura imipaka yose ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Rwanda, irimo uwa Rusizi I, Rusizi II n’uwa Kamanyola.

Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo M23 yafashe Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

M23 yaranduye ihuriro ry’ingabo za Congo muri uyu mujyi, zari zimaze igihe zisahura abaturage ari na ko zibagirira nabi, umutekano irawugarura, abaturage basubira mu kazi kabo ndetse imirimo nk’ubucuruzi, ubwikorezi n’indi yose yatangiye gukora.

M23 yiyemeje kubohora Abanye-Congo habora bajujubywa n’ingabo za RDC, yakurikiye izo ngabo aho zihishe, haba muri Kivu y’Amajyaruguru no mu y’Amajyepfo.

Kuri ubu Abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwirukankana ingabo za Congo zibuza abaturage amahwemo aho zigeze hose, aho ubu amakuru avuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 19 Gashyantare 2025 bagaragaye mu bice bya Sange.

Sange ni agace gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bilometero nka 24 uvuye ku mupaka uhuza RDC n’u Burundi.

Nk’uko byagenze mu Mujyi wa Bukavu aho imfungwa zose zafunguwe zigahunga, ni na ko byagenze muri Gereza Nkuru ya Mulunge iherereye muri teritwari ya Uvira, aho imfungwa zirenga 500 zose zafunguwe, bigenda uko no muri Gereza ya Kalemie, isanzwe Umurwa Mukuru w’Intara ya Tanganyika.

Uretse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo abarwanyi ba M23 bakomeje gutsinda umwanzi umunota ku wundi muri Kivu y’Amajyaruguru, kuko ku gicamunsi cyo ku wa 19 Gashyantare bafashe santere ya Kitsombiro iherereye muri teritwari ya Lubero, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gihe M23 ikomeje kwambura ibice ihuriro ry’ingabo za RDC bahanganye, ku wa 19 Gashyantare 2025 Chaiman w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Perezida William Ruto, yatangaje ko yakiriye itsinda ryoherejwe na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibyaganiriweho byari bishingiye ku myanzuro EAC na SADC biherutse gufata, igaragaza ko umuti w’intambara ari uko RDC na M23 byagirana ibiganiro bitaziguye n’icyakorwa ngo yubahirizwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .