M23 yabitangaje kuri uyu wa Kane yemeza ko ibi bikorwa biteganyijwe kuba uyu munsi tariki ya 23 Ukuboza 2022, nk’imwe mu ntego bahora bafite yo gutera iya mbere mu kugarura amahoro muri RDC.
Ni icyemezo uyu mutwe wafashe nyuma y’ibiganiro ku itariki ya 12 Ukuboza 2022 wagiranye n’intumwa zirimo iz’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, MONUSCO.
Ni ibiganiro byasabaga ko uyu mutwe uva mu duce wafashe, ibintu M23 yavugaga ko yemera ariko ikavuga ko ikeneye ibiganiro bigaragaza neza aho uzajya, icyo uzaba ukorayo n’abazarinda abaturage yabohoye.
Kibumba ni kamwe mu duce tugenzurwa na M23, ndetse mu minsi ishize yigeze kwerekana abasirikare umunani ba FARDC n’umupolisi umwe yafashe barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien, wari umuyobozi wungirije wa batayo ishinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi wafatiwe mu mirwano i Kibumba ku wa 20 Ugushyingo 2022.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka rivuga ikoze ibi, mu gihe ibirindiro by’umutwe wa M23 bikomeje kugabwaho ibitero n’igisirikare cya FARDC gifatanyije n’imitwe ya FDLR, Mai Mai Nyatura n’indi mitwe ndetse iki gisirikare cya RDC gikomeje kwica abaturage.
Riti “Ibi bikozwe mu izina ryo kugarura amahoro ndetse biri mu mujyo w’imyanzuro y’inama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022 yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC i Luanda. Twizeye ko Leta ya Congo irafata aya mahirwe nka bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro mu gihugu.”
Ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda biherutse kubera i Luanda, byasize hanzuwe ko umutwe wa M23 uhagarika imirwano ariko ukaguma ku butaka bw’iki gihugu.
M23 yemerewe kuguma muri RDC mu nkengero za Sabyinyo, mu bice bitarenga ahazwi nka Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe. Abakuru b’ibihugu bemeje ko aho M23 iva ari Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba kuzahita zitangira kuhagenzura.
Ni intambwe idasanzwe yatewe ku nshuro ya mbere kuko ubundi RDC yumvikanishaga ko uyu mutwe ari Abanyarwanda, bityo ko bakwiriye gusubira mu Rwanda, ukirengagiza ko ari Abanye-Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!