Ibi biganiro bigiye kuba bikurikira ibindi uyu mutwe wagiranye n’Ingabo za EAC ubwo wemeraga gushyira intwaro hasi ukava mu gace ka Kibumba mu Cyumweru gishize.
Biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.
Itangazo rya M23 rivuga ko nyuma yo gutangira urugendo rwo kubahiriza imyanzuro y’Inama ya Luanda, Ingabo za Leta ya RDC zishyize hamwe n’indi mitwe irimo FDLR, APCLS, PARECO, NYATURA, CODECO na Mai Mai, zigatangira kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.
M23 ikomeza igira iti "Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe na Guverinoma, ryakoresheje intwaro ziremereye n’indege y’intambara ya Sukhoi mu kugaba ibitero ku baturage bavuye mu byabo bari mu bice tugenzura."
Uyu mutwe washinje Guverinoma ya RDC kurenga ku myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yafatiwe i Luanda, mu gihe wo uri kubahiriza ibyasabwe n’umuryango mpuzamahanga.
Mu gihe Guverinoma ya Congo yakomeza kugaba ibitero kuri M23, uyu mutwe wavuze ko utazakomeza "kurebera abaturage b’inzirakarengane bicwa" mu bice ugenzura, nk’uko byagenze ku biciwe mu duce twa Ituri n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bikozwe n’imitwe yunze ubumwe ku ngabo za Leta, ahubwo ngo uzarengera abo baturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!