Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’Angola kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ivuga ko nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izagirana ibiganiro n’abahagarariye M23, kugira ngo bazohereze itsinda rizahagararira uwo mutwe mu biganiro uzahuriramo na Leta ya Kinshasa bikazabera i Luanda.
Leta ya RDC ivuye ku izima yemera kuganira n’uyu mutwe, nyuma y’igihe kinini igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uwo mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Tshisekedi yanze kwitabira mu buryo bw’imbonankubone inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare, nyamara baraganiraga ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro.
Mu myanzuro y’iyo nama harimo gusaba Leta ya RDC kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cyagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ibintu M23 yagaragaje ko ishyigikiye ariko Leta ya RDC ikaba itarabikozwaga.
No mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 15 Gashyantare, Tshisekedi ntiyabonetse kuko yari yagiye i Munich mu Budage. Muri iyi nama, AU yashyigikiye imyanzuro ya EAC na SADC kuri RDC.
Umutwe wa M23 ntiwahwemye kugaragaza ko imyanzuro yafatirwaga mu biganiro bya Nairobi na Luanda bitayirebaga kuko itabaga iharagarariwe muri byo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!