Ibyaha byose aba barwanyi bashinjwa ni ukurenga ku mabwiriza, gutoroka igisirikare, guhunga umwanzi, guta intwaro z’intambara, ubujura no kugerageza gufata ku ngufu.
Ni ibyaha bashinjwa gukora mu gihe bari bahanganiye n’abarwanyi ba M23 mu bice bitandukanye byo muri Lubero mu Ukuboza 2024, bigereranywa no kugambanira RDC.
Kuva muri Werurwe 2024, abasirikare ba RDC bashinjwe guhunga umutwe wa M23 bahamijwe ibyaha, bakatirwa igihano cy’urupfu. Byitezwe ko ari cyo ubushinjacyaha bwa gisirikare bubasabira.
Imiryango mpuzamahanga yo yamaganye isubizwaho ry’iki gihano muri RDC, isobanura ko kirenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu bumwemerera kubaho.
Leta ya RDC yo yasobanuye ko intambara yo kurwanya umutwe wa M23 n’ibyaha byiyongereye mu mijyi ari byo byatumye iki gihano gisubizwaho, igaragaza ko nibirangira, izagikuraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!