00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya yagaragaje ko ingabo ze zititeguye gupfira Abanye-Congo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 November 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Kenya, Lt Gen John Omenda, yatangaje ko nta Munyakenya wakwemera gupfira abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe na bo ubwabo badashaka amahoro.

Mu Burasirazuba bwa RDC hari umutwe w’ingabo za Kenya zishinzwe ubutabazi bwihuse, ziyobowe na Lt Col Simon Seda. Zifatanya n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu kurinda amahoro.

Izi ngabo ni zo zasigaye muri RDC nyuma y’aho izabarizwaga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirukanywe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zishinjwa kurebera ibikorwa by’umutwe wa M23, nubwo zo zasobanuye ko zitatumwe kuwurwanya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Nation, Lt Gen Omenda yatangaje ko kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC bigoye kuko ikibazo cyaho kigirwamo uruhare n’Abanye-Congo n’abanyamahanga, bagamije inyungu zabo.

Yagize ati “Ni ikibazo cyo ku rwego rw’igihugu, urw’akarere na mpuzamahanga. Bimwe mu bihugu bitagira Zahabu cyangwa andi mabuye y’agaciro biri kohereza menshi mu mahanga. Bikura Zahabu muri RDC, kandi ntibishaka amahoro n’umutekano muri RDC.”

Uyu musirikare yagaragaje ko hari Abanye-Congo benshi badashaka ko Uburasirazuba bw’igihugu cyabo bubonekamo amahoro, abaza ati “Kubera iki twapfira abantu badashaka amahoro?”

Lt Gen Omenda yasobanuye ko muri iki kibazo cy’umutekano kigoye, icyo Ingabo za Kenya zisigaje ari ukugira uruhare muri ubu butumwa bw’amahoro, zirinda izina ryazo.

Ingabo za Kenya ziri mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse zasigaye mu Burasirazuba bwa RDC
Lt Gen Omenda yagaragaje ko mu gihe Abanye-Congo badashaka amahoro, bigoye ko hari Umunya-Kenya wabapfira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .