00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Gervais Ndirakobuca yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Burundi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 September 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca yamaze kurahirira izo nshingano nyuma y’amasaha make yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu nk’ugomba gusimbura Gen Alain Guillaume Bunyoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, nibwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage nka Minisitiri w’Intebe nk’uko byari biherutse gusabwa na Perezida Évariste Ndayishimiye.

Abadepite bayobowe na Perezida w’Inteko, Daniel Gélase Ndabirabe batoye ku bwiganze busesuye, Ndirakobuca ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yahise arahirira izi nshingano mu muhango wabereye mu cyumba cy’inteko giherereye i Kigobe.

Umuhango w’irahira rya Ndirakobuca wayobowe na Perezida Ndayishimiye aho wari witabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Lt Gen Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yahoze muri Polisi y’icyo gihugu ndetse kuri ubu yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage.

Ndirakobuca Gervais benshi bazi nka Ndakugarika ni umwe mu nshuti z’akadasohoka za Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza.

Ndakugarika nk’uko benshi bamwita yavuzweho guhohotera abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse raporo nyinshi zakurikiye imvururu zo mu 2015 zimushyira mu majwi nk’umwe mu bantu ba mbere bahohoteye abatavuga rumwe na CNDD-FDD.

Inkuru bifitanye isano:Zahinduye imirishyo i Burundi: Perezida Ndayishimiye ‘yivunnye’ Bunyoni washakaga kumukorera Coup d’état

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Byari ibyishimo byinshi kuri Gervais Ndirakobuca n'umugore we
Perezida Ndayishimiye yifurije Minisitiri w'Intebe mushya imirimo myiza
Ndirakobuca arahirira inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe
Ndirakobuca yarahiriye imbere ya Perezida Ndayishimiye
Gervais Ndirakobuca yashyize umukono ku ndahiro ye yo kuba Minisitiri w'Intebe w'u Burundi
Minisitiri w'Intebe n'umugore we bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Ndayishimiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .